Abaturage batandatu bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu bajyanywe kwa muganga nyuma yo kuribwa n’inzuki bikekwa ko bazendereje ubwo banyuraga ahantu hagitse imitiba.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Rubirizi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu. Amakuru avuga ko aba baturage banyuze ku giti cya avoka kiri hafi y’umuhanda barazisagarira maze zirabarya bamwe barabyimbirwa biba ngombwa ko batandatu bahita bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude yatangaje ko abo baturage kuri ubu batanu bamaze kuvurwa ndetse baranasezererwa umwe akaba ari we usigaye mu bitaro.
Yagize ati “ Ni abantu batambukaga ku muhanda niba rero bazikubaganiye ntabwo tubizi, zariye abantu batandatu bajyanwa kwa muganga kuri ubu umwe ni we abaganga bacyitaho abandi bose batashye.”
Gitifu Murekezi yasabye abakora ubuvumvu bagika imitiba yabo kujya bayishyira ahitaruye abaturage n’amatungo mu kwirinda ko Inzuki zishobora gusagarira abantu bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye nkuko byagenze kuri aba bantu batandatu bajyanywe kwa muganga.