Umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfiriye muri Restaurant iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe ubwo yarimo kurya.
Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, nibwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwo muri RDC yapfiriye muri Inkumburwa Resto-Bar arimo kurya.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku itariki 13 Ukuboza 2022 ndetse yapfuye ari kumwe na mugenzi we.
Yavuze ko atazi icyamwishe ariko bakeka ko yari arwaye umutima.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse bo bakeka ko ibiryo yari arimo kurya bishobora kuba byahumanyijwe.
Uwitwa Wihogora we yagize ati ” Njye mpageze ariko abandi baturage bari kuvuga ngo azize ibiryo yarimo kurya gusa mu bavuye kumuterura bamushyira mu modoka ya polisi bavuze ko yaguye mu kabari ariko atishwe n’ibiryo ariko uko twabyumvise benshi baravuga ko bashobora kuba bamuhumanyije.”
Undi umugabo uvuka muri RDC yavuze ko uyu mugabo yari yaraturutse i Bukavu ndetse yari amaze iminsi ibiri arira muri iyi Restaurant
Yagize ati “Yavuye i Bukavu yageze hano ku itariki 13 z’uku kwezi, rero muri yo minsi yari amaze ino yakundaga kuza kurira aha.”
Uyu mugabo akimara gupfa polisi yahise ihagera ijyana umurambo we mu bitaro bya Kacyiru kuwusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.