Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine ndetse akanamwangiza imyanya ngangagitsina.
Uyu musore yatawe muri yombi kuwa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Ndego.
Amakuru avuga ko uyu musore yasambanyije umwana tariki ya 10 Ukuboza ahita ahunga, ababyeyi be ngo bamujyanye kwa muganga ibizamini byerekana ko yanamwangije imyanya ye y’ibanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo kugaruka iwabo rwihishwa aziko inzego z’umutekano zitabizi.
Ati “Ejo nibwo twamenye ko yagarutse iwabo, ababyeyi b’umwana nibo baduhaye amakuru nyuma y’aho bajyanye umwana kwa muganga bagasanga yaramwangije. Nyuma yo kumufata twamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo zikomeze iperereza zirebe niba koko iki cyaha yaragikoze.”
Gitifu Bizimana yasabye ababyeyi kwita ku mutekano w’abana bakamenya aho umwana wabo aherereye umunota ku munota. Yasabye abaturanyi nabo kumva ko bakwiriye kuba ijisho ry’umwana w’umuturanyi bakumva ko icyamubaho kibi cyose na we kibareba.
Kuri ubu uyu musore wari uherutse gusoza amashuri yisumbuye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego iperereza rikaba rikomeje. Yari asanzwe ari umuturanyi w’uyu muryango.