Minisiteri y’uburezi yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri y’isumbuye, inderabarezi(TTC) ndetse n’ayimyuga n’ubumenyingiro (TVET)
Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.
Ni itangazo iyi minisiteri yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter imenyesha abantu bose ko ku itariki ya 15 amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, nderabarezi ndetse n’ayimyuga n’ubumenyingiro ko kuri iyo tariki bazarara bamenye amanota yabo bose.
Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.
PHOTO: IGIHE