Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa.
Ni ubutumwa NESA yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 12 Ukuboza, ibugenera abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa bayo mu burezi. Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022.
Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini byakozwe kuva kuri 26 Nyakanga – 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro byakozwe kuva kuwa 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022.
Mu mwaka w’amashuri 2021/2022, mu mwaka wa Gatandatu usoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange abiyandikishije gukora ikizamini ni 47,579, aho bagabanyutseho 3.2%, ugereranyije n’umwaka w’amashuri 2020/2021.
Mu myuga n’ubumenyingiro hakoze abanyeshuri 21,338 bagabanyutseho 5.9%, mu gihe mu mashuri y’inderabarezi ari abanyeshuri 2906, bagabanyutseho 2.1% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri rusange, umwaka w’amashuri 2021/2022 usize abanyeshuri 429.151 basoje ibyiciro bitandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagiye gukora ibizamini bya Leta. Abasoza amashuri abanza bakoze ikizamini kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022.
NESA iramenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa.
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) December 12, 2022