Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) watangaje ko nubwo hari ingamba igihugu cyashyizeho mu guhangana na ruswa, hari ibigo ikigaragaramo kurusha ibindi.
Ni ibikubiye mu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda.
Hagendewe ku babajijwe, amafaranga bagiye bavuga bishyuye kugira ngo bahabwe serivisi runaka.
Bibarwa ko nibura mu mezi 12 ashize muri za banki, umuntu umwe yagiye yakwa ruswa ingana na 618,900Frw. Ni mu gihe mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.
Mu rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, uwatanze ruswa yishyuye nibura 101,352Frw, naho mu nzego z’ibanze yishyuye impuzandengo ya 88,880Frw.
Mu bushinjacyaha hishyuwe ruswa iri ku mpuzandengo ya 75,000Frw ku basabwe ruswa. Mu nzego z’abikorera, nk’uwahawe akazi atanze ruswa yabanje kwishyura 57,800Frw.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB narwo ntirwatanzwe kuko habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.
Ni mu gihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ubushakashatsi bwagaragaje ko hishyuwe ruswa ingana n’ibihumbi 44Frw ku muntu umwe mu bayatswe.
Mu mashuri yisumbuye nk’urugero umuyobozi wafashije umubyeyi kugira ngo umwana we abashe kwimurirwa ku rindi shuri, akaba yanatanze izindi serivisi zose agenda ahabwa ruswa, umuntu umwe yamuhaga 38,923Frw.
Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda [REG] uwatswe ruswa nibura yatanze 32,600Frw. Muri za Kaminuza hatangwa ibihumbi 30Frw nibura ku muntu umwe wagiye yakwa ruswa.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET naho abayobozi cyangwa abakozi bayo basaba ruswa kuko nibura abayatswe umwe yishyuraga ibihumbi 20Frw. Mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, ho mu batswe ruswa umwe nibura yishyuraga ibihumbi 15Frw.