Kuri uyu wa Kabiri, umutwe wa M23 waramukiye mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe y’inyeshyamba bari gufatanya ku rugamba irimo n’igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri M23 yatangaje ko imirwano yarimo ijya mbere hagati yayo n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ndetse n’imitwe bakorana irimo FDLR, APLCS, Nyatura na Mai-Mai.
M23 mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo, yamenyesheje amahanga ko yagabweho ibitero ahitwa Bwiza, gusa ivuga ko igomba kwirwanaho ari na ko irinda abaturage b’abasivile bari mu duce tuberamo imirwano.
Aha Bwiza ni muri Teritwari ya Rutshuru aho amakuru avuga ko mu masaha ya mbere yo ku manywa humvikanye urusaku rwinshi rw’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje.
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yaherukaga kumvikana ku wa Kane w’icyumweru gishize, aho buri ruhande rwagiye rushinja urundi ko ari rwo rwarushotoye.
M23 yongeye kubura imirwano na FARDC; mu gihe yaherukaga guhagarika imirwano nk’uko yari yarabisabwe n’inama y’i Luanda yo mu kwezi gushize yanayisabye kuva mu bice bitandukanye imaze igihe yarigaruriye.
Uyu mutwe cyakora wari waratanze integuza ko ugomba kwirwanaho ndetse ukanarinda abasivile mu gihe cyose FARDC yawushotora iwugabaho ibitero.