Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye uwitwa Ndayisenga Jean Paul w’imyaka 34, n’umugore we Niyonsaba Valérie w’imyaka 27 na mukuru wa Ndayisenga witwa Uwiremye Thomas w’imyaka 40 bivugwa ko yafatiwe mu rugo rw’uyu murumuna we amusambanyiriza umugore bamaze amezi 2 gusa bashyingiwe.
Amakuru umwe mu baturanyi b’uru rugo yahaye Bwiza dukesha iyi nkuru, avuga ko mu masaa munani z’amanywa yo ku wa 4 Ukuboza, Ndayisenga Jean Paul wo mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yafatiye mu buriri bwe umugore we Niyonsaba Valérie bamaranye igihe gito, asambana na mukuru w’umugabo we witwa Uwiremye Thomas, akamufata ari kumwe n’umugabo ngo witwa Daniel wo mu kagari ka Jarama mu murenge wa Gihombo muri aka karere ngo wari uje kumugurira igitoki.
Ati: “Bakimufata bamwicaranije n’uwo mugore kuri ubwo buriri, bamubwira ko natabaha amafaranga ibihumbi maga atatu (300.000) bamwica, bamuha urupapuro yandika ko uyu murumuna we ayamugurije akazayamwishyura ku wa 8 Ukuboza, akaba abahaye ingwate ya telefoni n’uruhushya rwe rwo gutwara imodoka, bakazabimusubiza ayabahaye.’’
Uyu mugabo Uwiremye Thomas ariko ngo yabonye n’ubundi ashobora kuhasiga ubuzima, ababwira ko bamusubiza telefoni ye agahamagara umugore we akayamuzanira aho gutegereza iriya tariki, kuko ngo babonaga bamwandikishije byarangiye barayimuha ngo amuhamagare bizeye amafaranga, aho kumuhagara ahamagara RIB ngo imutabare, babibonye na bo bahamagara polisi ngo ibatabare, ikibazo bari bagize ibanga kigera hanze gityo.
Undi muturanyi wabo ariko yatangaje ko uyu mugabo yagambaniwe bamushakaho amafaranga, dore ko ngo murumuna we amaze iminsi amwikoma ngo yari agiye kumwicira ubukwe, kuko ngo yabukoze afunguwe, yari afite umugore n’abana 3 aramwirukana azana uyu bakiri abageni, mukuru we ngo akaba yarabwiraga kwa sebukwe w’uyu murumuna we ko uyu mukwe wabo wari warafungiwe ubwicanyi ashobora no kuzabicira umukobwa, bakaba nta muntu bashyingiyeho.
Avuga ko ngo yababwiye ko yari ari muri santere y’ubucuruzi ya Karengera, ahuruzwa n’umugabo witwa Daniel wo mu kagari ka Jarama mu murenge wa Gihobo ngo wari uje kugura igitoki iwe ariko ndayisenga yamubwiye ko atari mu rugo. Ngo ahageze abona umugabo amurungurukira mu cyumba, amubaza ukuntu amubwira ko adahari nyamara akamubona amurunguruka, undi ngo ahita aza yiruka, binjirana mu nzu basanga ni uwo mukuru we uri kumwe n’umugore we mu buriri, babafatira mu cyuho bari mu busambanyi.
Ikindi ngo cyabateye urujijo,bituma bavuga ko kaba ari akagambane ariko inzego z’umutekano, ari izahurujwe n’uwo nyiri urugo, ari n’izahurujwe na mukuru we, zashyize muri pandagari umugore n’uwiswe umusambane we, umugabo agashaka kuzirwanya avuga ngo nibamurekere umugore bajyane mukuru we wenyine, ari bwo na we yahise ayurizwa bajyanwa bose, abaturage bakaba bategereje ukuri kw’iperereza.
Uwiremye bivugwa ko yafatiwe mu cyuho asambanya, Uwiremye asanzwe yigisha abantu imodoka, Niyonsaba Valérie ngo nta kazi afite kazwi, umugabo we Ndayisenga we ngo ni umukarani kuri santere y’ubucuruzi ya Karengera.
Uretse uyu mukuru we ibyabo bitarasobanuka, uyu Ndayisenga ngo yari anaherutse gukoresha umuntu iwe, aho kumwishyura amushyira mu nzu arakubita amugira intere amubwira ko nabivuga amwica, nyuma akoresha n’abandi basore 2 bamutemeraga ibiti, barangije abinjiza mu nzu ngo abagaburire, aho kubagaburira abajyana mu cyumba cye arabakubita na bo ngo basohoka ari intere, abo bose ngo akababwira ko nibabivuga bazisanga ari imirambo, baryumaho biza kumenyekana nyuma.
Mudugudu Murekeyishema akavuga ko uyu mugabo asanzwe ari igihazi, ari na yo mpamvu n’ibi bakeka ko kaba ari akagambane.