Umukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango yafatiwe mu cyumba cy’undi mugabo yakuyemo imyenda yose , ashaka gufata ruswa y’igitsina yari yatse umugore w’uwo mugabo kugira ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira abanyeshuri.
TV1 ivuga ko uyu mukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Kabagari yafashwe kuri uyu wa Gatanu ari mu buriri bw’undi mugabo habura gato ngo aryamane n’umugore we. Uyu mukozi w’umurenge yafatiwe mu Mudugudu wa Buhanda, mu Kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira nawo ubarizwa muri Ruhango.
Hakizimana Vincent wasanze uwo muyobozi yicaye ku buriri bwe yambaye ubusa, yagize ati: “Twahinganye n’umugore turataha saa sita mpita nkomeza nigira mu isoko, mbona [uwo muyobozi ] amanutse aha mpita ngaruka, ubwo nahise nkubita urugi ndinjira icyumba nticyari gikinze, mpita mbona we n’umugore wanjye bari mu nguni yakuyemo ari kumusaba ko baryamana akabona kurihira uwo mwana.”
Yakomeje agira ati “Imyenda nahise nyishyira ahantu ngaruka mu nzu, nsanga arimo aratakamba ngo mbabarira. Yahakuwe n’inzego za Leta. ”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis, yavuze ko uwo mukozi ushizwe ubuzima mu murenge ayobora ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Yagize ati “ Yego ari muri RIB irimo iramukurikirana.”
Uyu mwana wari ugiye gushakirwa umushinga umurihira ishuri yari agiye kujya mu mashuri yisumbuye. Abaturage basaba ko adakwiye kuvutswa ayo mahirwe yo kubona uwo mushinga kubera ibyabaye.