Uwimana Ernestine wakoraga akazi ko mu rugo mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yaguwe gitumo na nyirabuja amaze gukuramo inda, yashyize umurambo w’uruhinja mu mazi yakoropeshaga kugira ngo asibanganye ibimenyetso.
Ahagana saa tatu za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo uyu mukobwa yafashwe na nyirabuja amaze gukuramo inda. Uyu mukobwa akimara gufatwa nyirabuja witwa Agnes Uwineza, yahise ahamagaza abaturanyi be.
Umukoresha w’uyu mukobwa yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yamenye ko yakuyemo inda nyuma yo kumwumva ari kuniha.
Ati “Yari amaze icyumweru kimwe gusa no kugira ngo tumenye ko yakuyemo inda ni uko twamubonye ari gutaka mu gitondo.”
Yongeyeho ko uyu mukobwa akimara gukuramo inda yahise ashyira umwana mu ndobo y’amazi yakoroperagamo kugira ngo asibanganye ibimenyetso. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Oscar Ndayizeye, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.
Ati “Uwo wakuyemo inda ari mu kigero cy’imyaka 20 ariko ngo nyirabuja ntiyari azi ko atwite, rero mu gitondo a nibwo yadutabaje atubwira ko uyu mukobwa asa nk’aho yakuyemo inda tuje dusanga yamushyize mu ndobo asa nk’usibanganya ibimenyetso.”
Aya makuru akimara kumenyekana abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera batwara umurambo w’urwo ruhinja nyuma y’aho imodoka ya polisi nayo ihita itwara uywomukobwa.