Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23(U-23), yageze mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Libya ku gitego cyo hanze.
Iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves yari yakiriye Libya kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CAN y’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2023.
Ni umukino abenshi iyi kipe batayihagamo amahirwe yo gukomeza, bitewe n’uko yari yitwaye mu mukino ubanza wabereye i Benghazi mu cyumweru gishize. Ni umukino u Rwanda rwanyagiwemo ibitego 4-1.
Ikindi abantu bashingiragaho baha Amavubi amahirwe make yo gukomeza ni urugendo rurerure bakoze bajya ndetse bava muri Libya, dore ko izi ngendo zombi zabatwaye amasaha abarirwa muri 50.
Bitandukanye n’ibyatekerezwaga, Amavubi yinjiye mu mukino hakiri kare, yemwe banotsa igitutu Libya barushije ku buryo bugaragara kugeza Kapiteni Niyigena Clément afunguye amazamu ku munota wa 38 w’umukino.
Igitego cy’uyu myugariro wa APR FC ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.
Amavubi yatsinze igitego cya kabiri cy’umukino cyatunguranye cyane ku munota wa 53 nanone biciye kuri Niyigena Clément. Hari ku mupira wa Coup-Franc yari itewe na Kamanzi Achraf watsinze igitego rukumbi Amavubi yinjirije muri Libya, mbere y’uko Clément awuhindurira icyerekezo bikarangira uruhukiye mu nshundura.
Iminota ibarirwa muri 27 yaburaga byasabye imbaraga zikomeye cyane kugira ngo Amavubi ayibonemo igitego cya gatatu yasabwaga, n’ubwo bitari byoroshye bitewe no kuba abakinnyi ba Libya barimo baryama hasi buri kanya.
Inzozi za Rwasamanzi n’abasore be zabaye impamo ku munota wa 70 w’umukino ubwo Ishimwe Anicet yafataga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina, hanyuma bikarangira akoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina.
Ni ikosa ryasize umusifuzi atanze Penaliti yinjijwe neza na Rudasingwa Prince usanzwe akinira Rayon Sports. Muri rusange amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 4-4, gusa Amavubi y’u Rwanda akomeza abifashijwemo n’igitego yatsindiye muri Libya.
Iyi kipe mu ijonjora rya nyuma izahura na Mali, niyisezerera ihite ibona itike yo kwerekeza muri Maroc mu mwaka utaha.