Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi rwategetse ko Muhizi Anatole na Nibigira Alphonsine bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha Nibigira na Muhizi bakekwaho, zituma bafungwa by’abagateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bagakurikiranwa bari muri gereza.
Muhizi yahanaguweho icyaha cyo gukurura amacakubiri n’icyo gukoresha ibikangisho. Rwategetse kandi ko Rutagengwa Jean Léon [umugabo wa Nibigira Alphonsine] arekurwa, kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Muhizi n’abo bareganwa batawe muri yombi nyuma y’uko abeshye ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka, ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida Paul Kagame mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.
Mu byangombwa uyu mugabo yavugaga ko yimwe harimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda. Nyamara ngo ni we wanze kuva mu nzu nk’uko byemejwe n’Urukiko.
Abaregwa uko ari batatu baburanye bose bahakana icyaha, basaba ubutabera kubarenganura. Nibigira yabwiye urukiko ko iyo nyandiko mpimbano ikwiye kubazwa Muhizi, kuko ari we wishyuye Umunyamategeko waburanye urubanza rw’amahugu.
Muhizi yaburanye yunganiwe mu mategeko na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine yaburanye yunganiwe na Me Uzamukunda Sarah naho Rutagengwa Jean Leon yunganiwe na Me Bayisabye Ernest.
Umucamanza yavuze ko utanyurwa n’icyemezo cy’urukiko yakijururira mu gihe kitarenze iminsi itanu, mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abaregwa bose icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Iyo nyandiko bakekwaho guhimba no kuyikoresha ni icyemezo cyashatswe cyo kuba Nibigira Alphonsine ari ingaragu, kandi yari yarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Rutagengwa Jean Léon mu murenge wa Nyarugenge.
Iki cyemezo cyakoreshejwe mu rubanza No 00180/TB/GAC cyatanzwe na Nibigira, aho yunganiwe na Me Katisiga Emile, mu rubanza rwari rugamije gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Habinshuti Jean Desire mu mutungo uri muri UPI: 2/08/12/05/4669 abisabwe na BNR ngo kuko iyo cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Uyu mutungo ni inzu Rutagengwa yagurishije Muhizi mu 2015 ariko yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa yari yarafashe muri BNR.
Rutagengwa wari watanze iyi nzu nk’ingwate muri BNR, yaje kongera kuyitangaho nk’ingwate kwa Muhizi muri bimwe bizwi nka Banki Lamberi. Nyuma rero Muhizi yaje gushaka kuyegukana akoresheje impapuro mbimbano.
Abafunzwe bakekwaho icyo cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano y’uko Nibigira ari ingaragu hagamijwe kwitambika ibyemezo by’inkiko.
Nibigira yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha atari byo kuko icyo cyemezo cy’uko ari ingaragu atari gutinyuka kugicura yitwa ingaragu kandi yarasezeranye na Rutagengwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nibigira yavuze ko akeka ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi akoresheje imyirondoro ye kuko Muhizi yari azi ko batakiba mu Rwanda, akumva nta ngaruka byamugiraho.
Nibigira yavuze ko impamvu yemeza ko byakozwe na Muhizi ari uko amwe mu mafaranga yishyuwe umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile yishyuwe hakoreshejwe Nimero ya Muhizi imubaruyeho, angana n’ibihumbi 200 Frw kuko andi ibihumbi 300 Frw yayamuhanye mu ntoki.
Ikindi Nibigira yabwiye urukiko, ni amasezerano aha akazi uwo munyamategeko Me Katisiga Emile atigeze ayasinyaho bityo ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi afatanyije n’uwo munyamategeko mu nyungu zabo no kugira ngo nibivumburwa bizagire ingaruka kuri Nibigira.
Umucamanza yabajije Nibigira inyungu Muhizi yaba afitemo mu gukora iyo nyandiko mpimbano avuga ko kuva yagura iyo nzu yabo mu 2015 yahise ayikodesha atigeze ayituramo ko ayikodesheje imyaka isaga irindwi.
Kubw’ibyo ngo gutambamira cyamunara Muhizi ni we wari ubifitemo inyungu kurusha Nibigira kuko nta mpamvu n’imwe yatuma akoresha inyandiko mpimbano.
Muhizi yavuze ko iyo nyandiko mpimbano atari we wayikoze ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibyo ubushinjacyaha bwavuze ahubwo rukaba rwamurekura.
Muhizi yavuze ko yafunzwe kuko yabwiye Perezida Kagame akarengane yagiriwe na BNR ndetse n’ikigo cy’ubutaka.