Ikipe ya FC Aktobe yo mu gihugu cya Kazakhstan, yatangaje ko umunya-Côte d’Ivoire Gerard Bi Goua Gohou usanzwe ayikinira yahamagawe n’ikipe y’igihugu ’Amavubi’.
Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram kuri uyu wa Kane.
Gerard Bi Goua Gouhou ni rutahizamu ufite inkomoko i Abidjan muri Côte d’Ivoire, akaba yahamagawe n’Amavubi mu gihe mu minsi yashize byavugwaga ko hariho gahunda yo kumuhanagara.
FC Aktobe asanzwe akinira yemeje ko Amavubi yamuhamagaye mu mikino ibiri ya gicuti agomba guhuriramo na Guinée-Equatoriale muri uku kwezi, mu rwego rwo kwitegura amajonjora yo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Côte d’Ivoire.
Amavubi na Nzalang Nacional bagomba guhurira i Agadir muri Maroc. Gerard Bi Goua Gohou yahamagawe mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda, mu gihe kandi hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko FERWAFA na Minisiteri ya siporo bafite gahunda yo kongera kuyikinishamo abanyamahanga.
Uyu rutahizamu nta gihindutse ashobora kwiyongeraho umunya-Caméroun Essomba Leandre Onana ukinira Rayon Sports, uyu akaba amaze iminsi mu biganiro na FERWAFA mbere yo guhabwa ubwenegihugu.