Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yaraye acunze ku jisho abapolisi bari barinze umugogo w’umwamikazi Elisabeth II asimbukira ku isanduku uruhukiyemo agira ngo ashikanuze igitambaro kiwutwikiriye.
Icyakora Abapolisi bahise bamucakira baramuzirika kuri ubu akaba ari mu maboko ya Polisi. Nyuma yayo mahano, Abaturage amagana bari bari aho bategereje kwemererwa gukora ku isanduku ngo basezere ku mwamikazi wabo bakubiswe n’inkuba babonye ibyo uwo mugabo yakoze!
Umugabo wari uri ku murongo hamwe n’abandi baturage, yaciye kuri bagenzi be agera yiruka agira ngo akurure igitambaro gitwikiriye isanduku umwamikazi Elisabeth II aruhukiyemo, igitambaro bita ‘royal standard.’
Umugogo w’umwamikazi Elisabeth II wagejejwe muri Cathédralle iri i Westminster ku wa Gatatu Taliki 14, Nzeri, 2022 ukazatabarizwa ku wa Mbere Taliki 19, Nzeri, 2022. Aho uruhukiye muri iki gihe niho hateganyirijwe abaturage n’abandi banyacyubahiro ku rwego rw’isi kugira ngo bazajye kuwusezeraho bwa nyuma.
Ibyo uriya mugabo yaraye akoze, byabaye hashize umwanya muto Umwami w’u Bwongereza Charles III n’umuryango we bavuye ku kiriyo cy’Umwamikazi Elisabeth II.
Hagati aho ariko, ubuyobozi bushinzwe gukurikirana uko ibyo gusezera ku mwamikazi bizagenda, buvuga ko abayobozi bo ku isi bazajya gusezera ku mwamikazi Elisabeth II batazajyana indege zabo mu rwego rwo kwirinda ho habura aho ziparikwa.