Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Carlos Alos Ferrer, yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi 24 bagomba kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Nzalang Nacional ya Guinée-Equatoriale aho hajemo amazina atari amenyerewe mu ikipe y’Igihugu.
Muri abo bakinnyi harimo umukinnyi w’imyaka 17 ukinira ikipe yo mu gihugu cy’Ubufaransa ya Lille y’abatarengeje imyaka 19.
Ni umusore witwa Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Lille y’abatarengeje imyaka 19, ndetse kandi yahamagaye undi mukinnyi witwa Glen Habimana w’imyaka 20 y’amavuko, we usanzwe akinira Football Club Victoria Rosport yo muri Luxembourg.
Hahamagawe kandi Ishimwe Gilbert ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Orebro Syrianska yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède, Trey-Ryan Itangishaka wa Standard de Liège yo mu Bubiligi cyo kimwe na Sven Kalisa usanzwe akina nk’umukaseri muri Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg.
Umutoza Ferrer kandi yagaruye mu kipe y’Igihugu Niyonzima Ally usanzwe akinira Bumamuru FC y’i Burundi utaherukaga guhamagarwa, gusa mu buryo butunguranye asiga Rwatubyaye Abdul watangiye kwitwara neza muri Rayon Sports nyuma y’igihe kirekire yaravunitse.