Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-0.
Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Gorilla, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali. Ni umukino Kiyovu yatangiye neza kuko umunota wa kabiri wonyine w’umukino wari uhagije kugira ngo Mugenzi Bienvenu ayifungurire amazamu.
Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 20 biciye k’Umugande Erissa Sekisambu, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0. Iminota y’igice cya kabiri cy’umukino yaranzwe no kurema uburyo bw’ibitego ku mpande zombi, cyane ku ruhande rwa Gorilla yahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports.
Ni igitutu ahanini cyaturutse ku kuba Kiyovu Sports yakinnye igice cya kabiri cy’umukino hafi ya cyose ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe myugariro Mbonyingabo Régis (Petit Miggy).
Gorilla FC yabonye impozamarira ku munota wa nyuma w’umukino, ibifashijwemo na Iradukunda Siméon. Ni igitego uyu rutahizamu yatsinze nyuma y’akanya gato Nshimirimana Ismael ’Pitchou’ atsindiye Kiyovu Sports igitego cyari kuba icya gatatu, gusa umusifuzi aza kwemeza ko yari yaraririye.
Gutsinda uyu mukino byafashije Kiyovu Sports gufata umwanya wa mbere by’agateganyo iwukuyeho Rayon Sports yari yawufashe ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda Rwamagana City ibitego 2-0.
Amakipe yombi kuri ubu aranganya amanota icyenda n’ibitego bine azigamye. Ikiyatandukanya cyonyine ni uko Kiyovu Sports imaze kwinjiza ibitego bitandatu, mu gihe Rayon Sports imaze kwinjiza bitanu.