Umukecuru w’imyaka 74 wo mu karere ka Nyamasheke yasanzwe mu mugezi wa Shangazi uri mu mudugudu wa Shangazi mu murenge wa Ruharambuga muri kano karere ka Nyamasheke kuwa 08 Ugushyingo 2021 kugeza ubwo yashingurwaga ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi bikaba byari bikiri urujijo ku cyateye uru rupfu.
Umwe mu baturage bahaye amakuru Bwiza.com umurambo w’uyu mukecuru umaze amasaha 3 ubonetse muri uwo mugezi, yavuze ko mu busanzwe yabaga mu nzu ya wenyine mu mudugudu wa Karambo , akagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga, kuko ngo umukobwa we babanaga uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yamusize wenyine ajya gushakisha imibereho mu i Tyazo mu murenge wa Kanjongo muri aka karere, bikavugwa ko uyu mukecuru yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
Ati: “Yari amaranye igihe uburwayi bwo mu mutwe, wasangaga agenda yivugisha mu muhanda ntawe yanduranyaho. Ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 7 Ugushyingo yari yiriwe hano kuri santere y’ubucuruzi ya Shangazi,tumubona, yibereye uko asanzwe nta kindi kibazo afite, ntitwamenye uko yatashyen’igihe yatahiye, mugitondo cyo kuri uyu wa mbere twumva ngo bamusanze muri kariya kagezi yapfuye.
Ntitwamenya uko byagenze, niba yarahitiye muri ako kagezi akiyahura, niba yarasimbutse ahanyura kuko hari akayira abaturage bakunda kunyuramo bahagera bakanyura ku mabuye ahari bagasimbuka,akaba yarasimbutse nabi akagwamo, niba hari abagizi ba nabi bamutayemo atashye buhumanye nta wundi ukihanyura, byose biracyatubereye amayobera ,ariko kuko twabonye RIB iza ikaba ari yo ijyana umurambo we mu bitaro bya Bushenge ngo kuwukorera isuzuma, mwayitubariza icyo yasanze cyamwishe tukava mu rujijo buri wese ntagende abivugaho ibye undi ibye.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kanazi Nyirabera Stéphanie, yemeje aya makuru, avuga koko ko umurambo w’uyu mukecuru wasanzwe muri aka kagezi hagati, n’ubu hacyibazwa uko byagenze, icyakora we agakeka ko bishoboka ko yaba yahanyuze ataha hatabona agatsikira kuri rimwe mu mabuye ari muri uwo mugezi abahanyura bacaho, akagwamo ntabone umutabara vuba agapfiramo.
Ati: “Ni byo ,yari umukecuru wibana utunzwe n’inkunga y’ingoboka ubona afite kibazo cyo mu mutwe, wakundaga kuba ari kuri santere y’ubucuruzi ya Shangazi, rimwe yitonze, ubundi yivugisha ariko ntawe bagirana ikibazo,mugitondo rero ni bwo twahamagawe n’abamuzi batubwira ko baciye kuri ako kagezi bakahabona umurambo w’umukecuru bajya kureba bakabona ni we.
Mu gihe abaturage bakomeje gusaba gukurwa mu rujijo hakamenyekana neza icyamwishe nta gukekakeka umwe yivugira ibye undi ibye, uyu muyobozi yavuze ko akayira gaca ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Shangazi kanyura muri ako kagezi bagiye kugafunga kuko atari n’akayira kemewe,kugira ngo hataba hagira undi muturage ugwamo cyane cyane abana bahanyura buri gihe, abasanzwe bahaca bagasabwa kwihanganira izo mpinduka bakanyura ahandi hadashobora kubateza ibibazo, ubwo aho hatangiye kugira abahagwa.