Mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri nibwo Niyonizera Judith yageze mu Rwanda maze yerura ko umusore amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ari we yasimbuje Safi Madiba.
Judith usanzwe wibera muri Canada, amaze amezi agera muri 4 ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari kumwe n’uyu musore w’umuzungu bagiranye ibihe byiza, gusa nta kintu na kimwe yari yagatangaje ku mubano we na we.
Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Judith mu magambo make yeruriye itangazamakuru ko ari umukunzi we.
Ati “Yego! Ni umukunzi.”
Kuba bazakorana ubukwe mu minsi ya vuba yirinze kuba yagira byinshi abitangazaho cyane ko ngo bamaranye iminsi mike.
Ati “tumaranye iminsi mike ntabwo ari myinshi.”
Muri Kanama 2020 ni bwo Safi yemeje bwa mbere ko yatandukanye na Niyonizera Juduth bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 1 Ukwakira 2017. Safi yavuze ko impamvu batandukanye ari uko hari ibyo batumvikanyeho.