Umwongerezakazi yashyize hanze ifoto yafashe ubwo yari mu nzira ataha, igaragaza ishusho y’Umwamikazi Elizabeth II yikoze mu gicu ndetse hanagaragara imikororombya ibiri yafashwe n’ikimenyetso cyuko Umwamikazi yasezeraga kuri rubanda.
Iyi foto yashyizwe kuri Facebook n’uwitwa Leanne Bethell utuye muri Telford mu Bwongereza, igaragaza ingofero yari isanzwe yambarwa n’Umwamikazi.
Uyu mwongerezakazi yashyizeho iyi foto mbere y’isaha imwe ngo Queen Elizabeth II atange, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ubwo nari ntwaye imodoka ndaha mu rugo, Lacey yatangiye gusakuza Mana yanjye! Nahinze umushyitsi.” Ubundi ahita ashyiraho iyi foto.
Inkuru dukesha Daily Mail, igaragaza ko bamwe mu bongereza bahise batangaho ibitekerezo kuri iyi foto bagaragaza ko batewe ubwoba na yo.
Umwe yagize ati “Wasanga ari ikimenyetso cyangwa ari ibisanzwe, dutegereje ikimenyetso gituruka ku isumba byose, ntabwamenya.”
Undi na we yagize ati “Icyo nzi ni uko uyu mubyeyi yaduhaye ubuzima bwe ku bw’ibyo akwiye icyubahiro cy’ikirenga. Uruhukire mu mahoro Queen Elizabeth II.”
Nanone kandi ku ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza Buckingham Palace hagaragaye imikororombya ibiri yari yatwikiriye iyi ngoro, aho benshi bavuze ko ari ikimenyetso cy’Umwamikazi wari uriho abasezera.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yagize ati “Uyu mukororombya watumye ndira. Ni umukororombya Umwamikazi yatwoherereje nk’ikimenyetso.”
Iyi mikororombya yamaze igihe gito, Ubwami bw’u Bwongereza buhita butangaza ko Queen Elizabeth II yatanze.
Itangazo ry’Ingoro y’Ubwami rivuga iby’itanga ry’Umwamikazi, ryasohotse ahagana saa cyenda n’igice, ku isaaha ya saa 19:30’ zo mu Rwanda, rigira riti “Umwamikoazi yatanze mu mahoro muri uyu mugoroba.”