Umusore witwa Nsengiyumva Valens wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu giti yimanitse yapfuye ndetse no ku mugoroba wa 07 Nzeri 2022 naho hamenyekanye urupfu rw’uyu musaza wari usanzwe atuye mu murenge wa Nyabirasi, rwamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amakuru y’urupfu rwa Nsengiyumva yamenyekanye Mu gitondo cyo ku uyu wa 07 Nzeri 2022 mu gihe urw’umusaza witwa Kanyabitari Innocent w’imyaka Bikaba byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Cyondo.
Urupfu rw’uyu musaza witwa Kanyabitari Innocent w’imyaka 75 wari usanzwe atuye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Cyivugiza ho mu mudugudu wa Kageyo rwamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umurambo wa Kanyabitari wabonwe n’umufasha we ubwo yasangaga yiyahuye yimanitse mu mugozi akaba yamubonye yamaze gushiramo umwuka. Tegamaso Patience, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi w’umusigire yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko Kanyabitari yapfuye yiyahuye amakuru y’urupfu rwe akaba yamenyekanye ku masaha y’umugoroba atanzwe n’umufasha we bashakanye.”
Tegamaso akomeza avuga ko bategereje ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo baze gukora isuzuma, umurambo ubone kujyanwa ku bitaro usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa.
Yaboneyeho gusaba abaturage kutihererana ibibazo runaka bahuye nabyo kugira ngo birinde kugira agahinda gakabije gatera no kwiyahura rimwe na rimwe.
Rwandanews24 yamenye ko nta kindi kibazo yari asanzwe afite usibye ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.