Umukobwa witwa Nyirantezimana Dinah yakubiswe inkoni zitabarika nyuma yuko bimenyekanye ko yanduje SIDA abana bagera kuri 30 basambanye dore ko akora umwuga wo kwicuruza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w’Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ari naho ibi byabereye.
Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n’umwana we w’imyaka 15 y’amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n’inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n’abapolisi.
Uyu mukobwa ngo yaje kwemera ko koko yasambanye n’abana benshi abajijwe umubare avuga 30 gusa ngo bashobora kurenga aribwo abaturage bamwirunzeho bagakubita akaza gukizwa na Polisi yo muri kariya gace aho yahise ajyanwa gufungwa, gusa ntabwo bizwi niba azagezwa imbere y’ubutabera muri kiriya gihugu.