Mugisha Samuel byamenyekanye kuri uyu wa mbere ko yaburiwe irengero, hari amashusho yagaragaye yakirwa ku kibuga cy’indege muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’abantu bigaragara ko basanzwe baziranye.
Tariki 5 Nzeri 2022, nibwo ikipe ya Pro Touch, Mugisha yakiniraga yatangaje ko uyu musore yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mugisha Samuel w’imyaka 24 yaburiwe irengero ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Maryland Classic ariko ntagere kuri Hotel ikipe yari yamuteguriye.
Nyuma yo kubishyikiriza inzengo bireba, hari amashusho yabonetse agaragaza ko Mugisha yaje kwakirwa ku kibuga cy’indenge n’abantu bigaragara ko baziranye.
Kuburirwa irengero kw’abakinnyi n’abatoza bakomoka muri Afurika bikunze kubaho cyane, kuko muri 2018 mu mikino ya Commonwealth abakinnyi 13 bakomoka mu Rwanda, Uganda na Sierra Leone baburiwe irengero.
Mu mikino olempike yabereye i Londres muri 2012, abakinnyi n’abatoza 21 baburiwe irengero kugeza n’ubu hari bamwe bataraboneka. Mu gihe 2006 mu mikino ya Commonwealth yabereye i Melbourne abakinnyi, abayobozi n’abatoza barenga 40 baburiwe irengero.