Umukobwa witwa Nayituriki, ukomoka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange, yatewe inda n’umuhungu wo muri Burera bumvikana kubana umunsi ugeze aramutegereza araheba.
Uyu mukobwa utwite inda y’amezi umunani yari yasezeranye n’umuhungu wayimuteye ko bagomba kubana ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, gusa uyu musore aca ruhinga inyuma yigira Uganda.
Nyuma y’uko Nayituriki ahamagaye uyu musore akumva telefone ye iri hanze y’igihugu yahisemo kujya iwabo kumushaka, asanze ntawe uriyo yiyemeza kuhaguma nubwo bo batabishakaga. Uyu mukobwa iwabo w’umuhungu banze kumwakira yirirwa ku muryango birangira anaharaye hanze y’urugo ijoro rose.
Ubwo TV/Radio1 byageraga aho ibi byabereye, uyu mukobwa yanze kwiyerekana no kugira icyo avuga gusa bamwe mu baturage bari bahari bemereye ibi bitangazamakuru ko yaharaye.
Abaturage bo muri aka gace bavuze ko babonye uyu mukobwa yazanye n’abo mu muryango we, bavuga ko umuhungu wo muri uru rugo yamuteye inda akaba yamucitse, bityo baje iwabo kugira ngo bite ku wo yasize ateye inda.
Ubwo bageraga aha, ababyeyi b’uyu muhungu bateye utwatsi abo bari bazanye, barataha gusa uyu mukobwa we arahaguma niko kurara hanze y’urugo, aba babyeyi baramuka bigira mu mirimo yabo barahamusiga.
Nubwo iwabo w’uyu muhungu bari banze kwakira Nayituriki, bagezeho baramwakira ahubwo bandikirana ko bagiye gutumaho umuhungu wabo akagaruka. Mu gihe ataraza baraba bamucumbikiye.