Umugabo ukomoka muri Repubulika ya demukarasi ya Congo witwa Yankese Christian ufite imyaka 33 yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye mu mudugudu w’umubano, akagari ka Mbugangari ho mu umurenge wa Gisenyi.
Amakuru aturuka mu baturanyi ni uko mu ijoro ryakeye nyuma y’uko yari amaze umunsi atagaragara, bishe urugi bakamusanga mu cyumba aryamye yubamye kugitanda yiyoroshe, ku kameza iruhanderwe kariho fanta y’igice.
Inkuru y’urupfu rw’uyu munye-Congo yanemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mbugangari, Mabule Kikundiro wavuze ko byamemenyekanye ubwo abo baririmbanaga bamuburaga.
Ati: “Ku cyumweru Korari aririmbamo yaramubuze kandi terefone ye icamo, bituma ejo baza kumureba bahamagaza ubuyobozi bufungura inzu nuko basanga yitabye Imana”.
Gitifu wa Mbugangari yunzemo ko kuri ubu abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) bahageze barimo gufata ibipimo bikoreshwa mu butabera.
Nyakwigendera Yankese yari umucuranzi wa gitari mu nsengero za Restoration Church na Zion Temple i Rubavu.