Perezida Paul Kagame yakiranywe ibyishimo n’abaturage yasanze i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yageze avuye mu ruzinduko rw’iminsi ine yari amaze iminsi agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iy’Uburengerazuba.
Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’umugoroba kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022. Ageze Nyabugogo yavuye mu modoka asuhuza abaturage bari bahari ari benshi.
Amashusho yashyizwe hanze na Stephanie Nyombayire ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza Perezida azenguruka ibice bitandukanye bya Nyabugogo ari nako abaturage bagaragaza ko bishimiye kumwakira.
Perezida Kagame yageze Nyabugogo avuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano nk’imwe muri gahunda yari igize uruzinduko rwe rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.
Uru ruzinduko rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.
President Kagame makes a surprise stop to greet residents in Nyabugogo on his drive home from the 4 days of #CitizenOutreach visits. pic.twitter.com/Da3Ff7Nrot
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) August 28, 2022