Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura. Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu 1997, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko muri 2015 yaguze inzu iherereye ku Ruyenzi ho mu murenge wa Runda w’akarere ka Kamonyi.
Ni inzu Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko yaguriye imbere ya noteri w’umurenge wa Runda. Iyi nzu yari ifite ibyangombwa byose, ndetse Muhizi ahabwa n’icyangombwa cya RDB cyerekana ko itari mu ngwate.
Icyo gihe kandi ikigo cy’ubutaka mu Rwanda cyemereye Muhizi kugura iriya nzu kubera ko nta kibazo yari ifite. Uyu muturage avuga ko ibibazo byavutse ubwo yari yamaze kwishyura iriya nzu bageze muri ’mutation’, kuko BNR yategetse ikigo cy’ubutaka kwima Muhizi ibyangombwa by’iriya nzu.
Impamvu BNR yamwitambitse ngo ni uko uwo bayiguze witwa Rutagengwa Jean Léon yari umukozi wayo, hanyuma bikaza kurangira yibye iriya Banki Nkuru y’Igihugu.
Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko kuva muri 2015 amaze gutakaza amafaranga aruta ayo yaguze iriya nzu yirukanka ngo arebe ko yayandikwaho, undi avuga ko bitumvikana uburyo BNR yinjira mu kigo cy’ubutaka.
Uyu muturage yibukije Perezida Paul Kagame ko yari yarigeze kumugezaho iki kibazo ubwo yari mu karere ka Musanze, birangira Umukuru w’Igihugu agishinze uwitwa Dr Alvera watanze icyizere cyo kuba mu minsi itatu iriya nzu yari kuba yamwanditsweho gusa birangira nta gikozwe.
Bwana Muhizi avuga ko yaniyambaje izindi nzego zirimo urw’umuvunyi n’akarere ka Kamonyi ngo arenganurwe, gusa uwo agezeho wese akamugira inama yo gusenga bijyanye n’uko bose babonaga arengana.
Yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: “Abo mumpa Nyakubahwa Perezida barushwa imbaraga na BNR, ndabagana ahubwo bakambwira ngo ngende nsenga ukagira ngo umuntu udasenga akwiye gutwarwa ibye.”
Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko na Dr Alvera yashinze kiriya kibazo na we yaje kumusaba kwiyambaza Imana, yungamo ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbaye ntasenga bwo natwarwa ibyanjye?”
Perezida Kagame yahise aha Minisitiri Gatabazi iminsi itatu yo kuba yamaze gukemura kiriya kibazo uhereye ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.