Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasinye iteka ryemera ko abantu ibihumbi 137 binjizwa mu gisirikare mu mezi make ari imbere mu gihe iki gihugu gikomeje intambara cyasoje ku gihugu cya Ukraine imaze amezi menshi itangiye.
U Burusiya busanganywe abasirikare basaga miliyoni imwe n’abakozi b’abasivile mu nzego z’umutekano bagera ku bihumbi 900. Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko hirya no hino mu Burusiya hari ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare dore ko n’imishahara yongerewe.
Abayobozi b’i Burayi bavuga ko abasirikare b’u Burusiya bari hagati y’ibihumbi 70 n’ibihumbi 80 baguye mu ntambara icyo gihugu kimazemo amezi atandatu muri Ukraine, nubwo cyo kibihakana.
Ntabwo bizwi niba abasirikare bashya ari abo kujyana ku rugamba muri Ukraine icyakora bivugwa ko hari na bamwe mu mfungwa bijejwe kurekurwa n’amafaranga mu gihe baba bemeye kwinjira mu ngabo.
Iteka rishya rivuga ko ingabo z’u Burusiya zigomba kugera ku 2,039,758 harimo n’abakozi b’abasivile bangana na 1,150,628. Iryo teka rizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2021, ryasabye Guverinoma gushakisha ubushobozi kugira ngo ubwo busabe bushyirwe mu bikorwa.