Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Kanama, rwafunze iminsi mirongo 30 y’agateganyo umugabo w’imyaka 65 y’amavuko, uturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabuga, akurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko akanamutera inda.
Ubshinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buravuga ko iki cyaha yagikoze mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2020, ubwo uyu mwana yajyaga kwahira ubwatsi bw’inka ngo uyu mugabo akaza kuhamusanga afite umuhoro akamutegeka ko baryamana yakwanga akamwica.
Bivugwa ko umwana kubera ubwoba yabyemeye ndetse amubwira ko atazagira umuntu n’umwe abibwira kuko nabyumva azamwica.
Nyuma yo kubona yarasamye, umwana yabibwiye umugabo undi amugira inama yo kubeshyera umusore baturanye mwene wabo, umusore abyumvise arabihakana.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego zishinzwe iperereza hiyambazwa impuguke za Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) hapimwa abo bagabo 2 biza kugaragara ko se w’umwana ari wa mugabo wabihakanaga.
Naramuka ahamwe n’icyaha, uregwa azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, hashingiwe ku Ngingo ya 4 y’itegeko no Nº69/2019 ryo ku wa18/11/2019riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.