Igiti cyo ku muhanda mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, cyagwiriye umunyonzi witwa Hakorimana Florent atwaye abantu babiri ku igare ahita apfa, bo barakomereka cyane.
Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022.
Yari atwaye ku igare Rukundo Kevin na Tuyishimire Jean D’Amour bahise bakomereka bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Eraste Gakwerere, yatangaje ko icyo giti cyari gishaje hafatwa umwanzuro wo kugitema kugira ngo kitazateza impanuka.
Ubwo bajyaga kugitema, Polisi yafunze umuhanda ibuza ibinyabiziga gutambuka ariko uwo munyonzi ahanyuze yanga guhagarara. Bikekwa ko yanze guhagarara kuko yatinye ko ahanwa bitewe n’uko yari atwaye abantu babiri kandi bitemewe.
Gakwerere ati “Yahanyuze atwaye abantu babiri ku igare, Polisi imuhagaritse aranga arakomeza aba ahuriranye n’igiti gihita kibagwira.”
Ubwo icyo giti cyabagwiraga uwo munyonzi yahise apfa naho abantu babiri yari atwaye barakomereka cyane. Kuri ubu umunyonzi yamaze gushyingurwa.