Umuyobozi w’ishami ry’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yahishuye ko hari uwitwaje imbunda wigeze kumuhiga ku kazi afite umugambi wo kumurasa.
Ingabire yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gérard Mbabazi, cyagiye hanze ku wa 22 Kanama 2022, cyibanze ku buzima bwe.
Uyu muyobozi yavuze ko ku kigero cy’imyaka agezeho, nta muntu ushobora kumutera ubwoba, abajijwe niba mu buzima bwe nta magambo yigeze kubwira akabumutera, ahishura ko hari n’uwigeze gushaka kumurasa.
Yagize ati: “Géra, hari n’uwigeze kunshaka ku kazi afite n’imbunda, kandi yasanze ntanahari. Sinzi icyo yamporaga.” Abajijwe niba yari ashaka kumurasa, yasubije ati: “Ego kooo! Sekirite ahamagara kampani yabo, baza biruka basanga yanagiye ariko abashoboye kumureba babonye ko yari yaparitse kure cyane, yazamukaga yari yaparitse kure.”
Ingabire yakomeje ati: “None se ko yaje ambaza! Yabajije sekirite, aramubwira ati ‘nta we uhari.’ Ati ‘mpa telefone ye’, ati ‘nta telefone ye ngira, genda kuri reception bayiguhe’. Hanyuma yanga kujya kuri reception. Aramumenasa agenda amwereka ya mbunda, ngo ningaruka ibyo byose urabimbwira.”
Icyo gihe, Ingabire wari wagiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku Gishushu, yaburiwe n’umukozi, amubuza gusubira ku biro, abirengaho ahita asubirayo. Agezeyo bamubwira ibyabaye, ngo umusekirite we yari yahungabanye, afite ubwoba.
Ati: “Uwo mwana kubera ubwoba yananiwe no gufata plaque y’imodoka. Icya mbere yari iparitse kure pe! Icya kabiri, yabaye nk’uhungabanye. Buriya iyo ufite igihugu, ushobora no kutabona ko nambaye lunette.”
Yasobanuye ko ubwo yajyaga ku biro amaze kumenyeshwa aya makuru, nta bwoba yari afite kuko ngo iyo igihe cy’umuntu cyageze arapfa, kandi ngo yagombaga gukurikirana iki kibazo nk’umuyobozi mukuru w’ibi biro.
Ingabire avuga ko atigeze amenya uyu muntu washakaga kumwica, kuko n’urwego rwa Polisi rwari rushinzwe kugenza ibyaha icyo gihe, CID, rwakoze ibishoboka ariko ntirwamumenya.