Umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan mbere yo gupfa, yari yarabwiye inshuti ye Nsengiyumva Christian ko nava mu bitaro yivurizagamo, ubukwe buri mu bintu bya mbere yagombaga gukora.
Nsengiyumva yabivugiye mu cyegeranyo cy’ubuhamya kuri Buravan cyatambukijwe mu buryo bw’amashusho mu muhango wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uri kubera muri Camp Kigali kuri uyu wa 23 Kanama 2022.
Nsengiyumva yasobanuye ko yabaye inshuti ya Buravan kuva ubwo bamenyanaga, bigana mu rwunge rw’amashuri rwa Ecôle La Colombière ruherereye mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Yvan twamenyanye mu wa mbere secondaire kuri La Colombiere. Icyo gihe twariganaga, tugatahana muri bus ndetse twari tunaturanye.”
Mukuru wa Yvan Buravan witwa Burabyo Bruce yavuze ko uyu muhanzi mu burwayi bwe, yakomeye, arihangana, mbese yagaragazaga ibyiringiro by’uko azakira.
Nsengiyumva na we yabishimangiye, avuga ko yari yaramubwiye ko nava mu bitaro azakora ubukwe.
Ati: “Yambwiye yuko nasohoka mu bitaro, mu bintu bya mbere azakora, azakora ubukwe. Ubwo naramubwiye nti ‘nuntanga gukora ubukwe, uzambere parrain ku bukwe bwanjye.’ Ansigiye devoir [umukoro] yo gushaka undi parrain.”
Yvan Buravan yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde yivurizagamo kanseri y’urwagashya mu rukerera rwa tariki ya 17 Kanama 2022. Nsengiyumva yemeza ko yakundaga umuryango we, abantu n’igihugu muri rusange.