Umuhanzi nyarwanda wari ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arwaye akaba yaguye mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi, Yvan Buravan yitabye Imana muri iri joro kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya.
Yvan Buravan yarwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK nyuma ajya kwivuriza mu gihugu cya Kenya aho yavuye akerekeza mu Buhinde ari naho yaguye.
Yvan Buravan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanyuze benshi nka “Malaika”, “Just a dance”, “Bigtime” n’izindi; yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko.