Mu gihe benshi mu bakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakunzi ba ruhago nyarwanda muri rusange bakomeje kuvuga ko ikipe ya APR FC ikeneye abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo ihatane ku ruhando rwa Afurika, Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen. Mubalakh Muganga yatangaje igihe iyi kipe izakinisha abanyamahanga.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya ndetse no guhemba abitwaye neza umwaka ushize wabaye ku munsi wo kuwa Gatandatu, tariki 6 Kanama 2022. Mu ijambo rye, uyu muyobozi yagarutse ku byagiye bivugwa ko iyi kipe ishobora gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, maze avuga ko ibi bizabaho atakiri umuyobozi.
Yagize ati “Nitujya kugera ku banyamahanga njye nzaba nagiye kare, aba-general ntibajya basubira inyuma ariko nzagenda rwose niruka kugira ngo abanyamahanga bazaze ntakiri muri APR”.
Yakomeje avuga ko byose bizaterwa n’umusaruro Abanyarwanda bazatanga.
Yagize ati “Kapiteni Djabel n’ingabo zawe nimutuma twemera tukayoboka abanyamahanga ubwo ni uko bizagenda, kuko ntabwo tuzatuma abakunzi bacu bicwa n’agahinda ariko ntitwifuza kugera aho.”
Uyu mwaka APR Fc ifite intego yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika dore ko biri no mu ntego bahaye umutoza wayo, Adil Erradi Muhammed ubwo yongeraga amasezerano.
Imyaka 10 irashize iyi kipe ivuye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, kuva icyo gihe ntirongera gutanga umusaruro iba yitezweho ku ruhando mpuzamahanga. Ibintu bituma bamwe mu bakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, basaba guhindura iyi politiki ikongera igakinisha abanyamahanga.
Nubwo bimeze bityo ku ruhando mpuzamahanga, APR Fc yakomeje kuba ubukombe imbere mu gihugu kuko kuva mu 2012 itangiye gukinisha Abanyarwanda gusa, iyi kipe yatwaye ibikombe birindwi bya shampiyona, bibiri by’Igikombe cy’amahoro na Super Coupe ebyiri.