Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gushaka gufata ku ngufu nyina abyanze aramukubita kugeza aho atabarwa n’abaturanyi.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Kagasa mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ndego.
Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 22 asanzwe abana na nyina gusa, ejo hashize ngo yiriwe anywa inzoga maze atashye yifuza gutera akabariro na nyina, mu kumwegera ngo umukecuru yaramuhunze umusore akoresha ingufu nabwo biranga atangira kumukubita undi avuza induru aza gutabarwa n’abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude yatangaje ko ubusinzi ari bwo bwatumye uyu musore yifuza gusambanya nyina nubwo abaturanyi batabaye bitaraba.
Ati “Yaje yasinze ashaka kumufata ku ngufu, byatewe n’ubusinzi ahoramo bwa buri munsi no kuba babana bonyine, inzego z’umutekano zaramufashe zimushyikiriza RIB, ubu ari gukurikiranwa.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu nk’abo baba barananiranye birirwa mu businzi nta kandi kazi bakora, avuga ko bakwiriye kubavuga bakaganirizwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ibyaha nk’ibi mu muryango Nyarwanda.
Ati “Uriya ni umuco mubi dukwiriye kubyamagana, abantu nibagaruke ku muco birinde ibisindisha kuko akenshi bituma bakora amabi, abaturage bo turabasaba kujya batanga amakuru ku bantu b’ibirara kugira ngo baganirizwe hakiri kare.”
Kuri ubu uyu musore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ndego kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo guhohotera nyina umubyara.