Umugore wari utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yatonganye n’umugabo we banatukanira mu ruhame mu buryo bukomeye banashaka kurwana nyuma yo kumusanga muri Sauna ari gukorerwa massage yitwa “ body to body” n’umwe mu bakobwa batanga iyo serivisi.
Ubusanzwe “body to body” ni bumwe mu bwoko bwa massage, aho abakobwa bayikora baba bambaye ubusa bo n’abagabo bari kuyikorera bagakubanaho imibiri ku mibiri. Uyu mugore yafatiye umugabo we mu cyuho ari gukorerwa iyi massage ya “body to body” mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022.
Abatanga buhamya babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari amaze iminsi atabanye neza n’umugabo we nyuma yo kumenya ko ajya afata umwanya akajya muri ‘Sauna massage’ ari kumwe n’abandi bagabo.
Ngo akimenya aya makuru yaje kubibaza umugabo we ndetse baranabipfa ariko amwizeza ko atazongera kujya muri Sauna massage ndetse ko nashaka kujya ajyayo azajya amubwira bakajyana cyane ko yavugaga ko nta kintu kibi ahakorera.
Bavuga ko ibintu byaje kuzamba nyuma y’aho undi mugabo w’inshuti y’umugabo w’uwo mugore abwiriye uwo mugore ko umugabo we adashobora kumara icyumweru atagiye muri sauna massage ndetse n’iyo yayigiyemo akorerwa iyitwa “body to body” aho we n’umukobwa uba uyimukorera baba bambaye ubusa bakubanaho imibiri.
Muhizi Djuma utuye ahitwa ku Ryanyuma i Nyamirambwo yatangaje ko iyo nshuti y’uwo mugabo ariyo yatumye uwo mugore afatira umugabo we muri sauna massage.
Yagize ati “Kubera ko umugore yahakanaga ko umugabo we atacyijya muri Sauna massage yayicitseho,uwo mugabo w’inshuti yabo baje kumvikana amubwira ko umunsi azamubonamo azahita abimubwira.”
Yakomeje avuga ko uwo mugabo yaje guhamagara uwo mugore umugabo we ari muri sauna massage i Nyamirambo hafi ya stade amutegereraza inyuma y’urugi kuko nta wundi muntu uba wemerewe kwinjira.
Ntwari Jean Pierre nawe wari uri ahabereye ibi, yavuze ko yatunguwe n’uburyo uyu mugore yateje akavuyo mu bindi byumba biberamo sauna massage.
Yagize ati “Twe twagiye kubona tubona adusanze muri sauna anambaye imyenda ari kubaza ngo ni hehe ari? asakuza cyane ngo aramwifatiye baramusohora nibwo yaje kumenya icyumba umugabo we arimo agisohoka ahita amusingira abagabo bari aha baritambika barabakiza.”
Amakuru avuga ko ngo uyu mugore yahise ajya iwe apakira ibintu bye birimo imyenda anatwara abana batatu yabyaranye n’uwo mugabo ahita ajya iwabo mu Murenge wa Gtenga mu Karere ka Kicukiro.