Kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Kanama muri BK Arena habereye igitaramo cy’imbaturamugabo cyizwi nka Rwanda Rebirth Concert aho umuhanzi Bushali yaserutse mu myambaro idasanzwe imenyerewe.
Ku isaha ya saa 19:30 nibwo umuziki wari utangiye gushyuha abanyabirori bari bamaze kugera muri BK Arena, ariko bawubyina bajyanirana na Dj Shooter warimo awuvangavanga mu buryo bwose avanga injyana zose.
Saa 20:02 nibwo Luckman Nzeyimana yari ageze ku rubyiniro atangira gushyushya ajyanirana n’umurya w’inanga wa Dj Shooter, maze ku isaha ya saa 20:05 ahamagara ku rubyiniro Mc Tessy usanzwe ari umunyamakurukazi wa Isango Star kuza ngo bafatanye gukomeza gufasha abanyabirori banyuranye.
Anitha Pendo na Tino bahamagawe ku rubyiniro saa 20:42 nyuma y’uko hari hamaze gutangwa ibihembo ku makipe yahize abandi mu mikino ya Rwanda Rebirth, maze bacyiranwa urugwiro abakunzi babacanira amatoroshi ya telefone bayazunguza mu kirere.
Bushali yabaye umuhanzi wa kabiri winjiye ku rubyiniro nyuma ya Bwiza wari umaze kuhatwika abafana bahita bahaguruka maze nawe yinjira nk’umuriro muteguro uvanze umusaraba n’imirabyo mu izina rye, ryihinduranyaga mu nsakazamashusho ngali ziri muri BK Arena.
Ubwo yageraga ku rubyiniro yari yambaye nk’ingagi, abantu bamwakirana yombi bose intero ari Kinyatrap nawe si ukubyina karahava ahava benshi bamanitse amaboko ko ari we mwami w’injyana ya Kinyatrap mu Rwanda.