Nyuma y’igihe kirekire igihugu cy’Uburusiya gishoje intambara kuri Ukraine, Korea ya Ruguru yahaye u Burusiya abakorerabushake ibihumbi ijana kugira ngo bayifashe mu rugamba ihanganyemo na Ukraine.
Televiziyo yo mu Burusiya yavuze ko abo bakorerabushake bazagera mu gihugu mu minsi mike, kugira ngo bafashe Uburusiya mu rugamba rwo guhangana na Ukraine.
Bivugwa kandi ko u Burusiya bwatumije abubatsi bo muri Koreya ya Ruguru kugira ngo bajye gusana Umujyi wa Donbas muri Ukraine ubarizwamo abantu bakoresha ururimi rw’Ikirusiya.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, Alexander Matsegora, mu kiganiro yatambukije muri Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko abubatsi b’Abanya-Koreya ya Ruguru bafite ubumenyi buhanitse.
Yavuze ko bakora cyane kandi ko biteguye kwitanga mu bihe bigoye bagasana ibyangiritse muri Donbas.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu byemeje Repubulika ya Rubanda ya Luhansk na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk nk’izigenga. Gishyigikiye u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.