Umunyamideli akaba n’umushabitsi, Kate Bashabe, yashinje abanyamakuru kumwicira isoko bigatuma atabona umugabo, nyuma yo gukuririza inkuru zitari zo ku rukundo rwe n’ibyamamare bitandukanye.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Yago TV Show. Ni ikiganiro cyabereye aho Bashabe atuye ku i Rebero, nyuma y’uko yari avuye mu murenge wa Kanombe yavukiyemo aho yari yagiye kwifatanya n’abawutuyemo kwizihiza umunsi w’Umuganura.
Aha i Kanombe yasize afashije imiryango itishoboye 127 igizwe n’abantu 600 kwishyura ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’ bufite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw, anabaha ibikoresho by’isuku.
Mu minsi yashize uyu mukobwa w’uburanga byahwihwiswaga ko yaba ari mu rukundo n’umunya-Sénégal Sadio Mané kuri ubu ukinira Bayern Münich yo mu gihugu cy’u Budage.
Iby’urukundo rw’aba bombi byatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko muri 2019 uyu mukobwa agaragaye atembera mu gace Sadio Mané yari atuyemo mu mujyi wa Liverpool, ndetse akanagaragara ari muri Stade ya Anfield Road ya Liverpool uriya munya-Sénégal yaakiniraga.
Ibi byatumye ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunze kwandika ku byamamare byo muri Sénégal gitangaza ko Mané yaba ari mu rukundo na Kate Bashabe. Uyu mukobwa ubwo yabazwaga niba hari umukunzi yaba afite, yavuze ko ntaho yamukura kuko abanyamakuru bamwiciye isoko.
Ati: “Isoko mwirirwa munyicira se umuntu yava hehe? Abanyamakuru n’abantu bazareba iki kiganiro bansobanurire uburyo bashobora kunyicira isoko mu buryo bugeze aha.”
Bashabe wanabajijwe gusobanura uko umubano we na na Mané uheruka gutorwa nk’umwiza kurusha abandi ku mugabane wa Afurika watangiye, yavuze ko abanyamakuru ahubwo ari bo bakwiye gusobanura ibyawo kuko we nta wo azi.
Ati: “Uwo mubano mwebwe n’abandi banyamakuru ni mwebwe muwuzi. Ni mwe mwawuhimbye. Ahubwo ikintu nashakaga kukubwira rero, mwishyire hamwe muncakire umugabo mumumpe hanyuma mujye mumuvuga mumuzi.”
Bashabe yavuze ko Sadio Mané atari we wenyine byavuzwe ko bakundana kuko hari n’ibindi byamamare bamushinje kuba akundana na byo kandi atari ukuri. Yavuze ko nk’uriya munya-Sénégal bamumushyingiye nyuma yo kumubona yigiriye kureba umupira wa Liverpool asanzwe afana bisanzwe, gusa bombi bakaba bataziranye.
Yunzemo ati: “Njyewe sinabona aho mbarega mwanyiciye isoko, murancakira umugabo mumuzane hanyuma mujye mumuvuga mumureba. Kuko njyewe ibi ndabirambiwe.”
Yavuze ko kubera ko abanyamakuru bamaze kumwicira isoko nta musore w’Umunyarwanda watinyuka kumuvugisha, kuko abenshi iyo bamubonye bahitamo kwirukanka.