Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi y’u Rwanda yahurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, batabarije umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo.
Ikibazo cyatangiye ahagana saa saba, ubwo abagenzi ndetse n’abantu baparitse muri parikingi ya CHIC, babonye umwana mu modoka yatutubikanye yenda guhera umwuka bagatabaza. Bagerageje kubwira umwana ngo akingure ariko kuko yari ameze nabi biramunanira.
Umwe mu bari aho yafashe icyemezo cyo kumena akarahure k’ahagana inyuma ku modoka, benshi bakunze kwita isambusa cyangwa mpandeshatu kugira ngo akingure ariko ntibyamukundira.
Hashize umwanya byamugoye, ari ko asimburana n’abari kumwe na we ngo batabare uwo mwana ariko birananirana niko kwitabaza Polisi y’u Rwanda aho yahise ishobora kuhakingura imukuramo yanegekaye.
Mu gihe bari bakirimo gushakisha ababyeyi b’uwo mwana, haje umubyeyi(Se) w’uwo mwana afite kontaki y’iyo modoka arakingura, avuga ko yari yasiganye umwana na nyina n’umukozi, we akajya ku kazi maze Polisi ihita imuta muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.
Se w’uwo mwana yavuze ko aribwo yari agiparika imodoka, agasiga nyina w’umwana agiye kumugurira imiti, mu gihe umukozi we yavuze ko yahise ajya kumugurira imbuto.
Umubyeyi ukorera imbere y’aho iyo modoka yari iparitse witwa Nyirahabimana Chantal, yavuze ko iyo modoka yari ihari kuva mu ma saa tanu za mu gitondo. Kugira ngo bamenye ikibazo ni uko bumvise arira agahamagara papa, baza bagasanga umwana ameze nabi.
Ati “Bigaragara ko uyu mwana atitaweho”.
RIB ikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye bamusiga mu modoka wenyine.