Abaturage bo mu Mudugudu wa Kajebeshi mu Kagari ka Rego, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bemeza ko babangamiwe cyane n’inzu yubakiwe gutunganyirizwamo ibireti imaze gusaza kubera kutayikoreramo ku buryo ubu imaze guhinduka iyo gusambaniramo n’indiri y’abayikoreramo urugomo.
Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bemeza ko iyi nzu yubakiwe gutunganyirizwamo ibireti ariko ngo ubu imaze imyaka isaga itanu idakorerwamo ku buryo yashaje cyane ndetse ikaba yarahindutse indiri y’urugomo n’ubusambanyi.
Bavuga ko batewe impungenge n’ibiyikorerwamo kuko hari n’igihe bumva abasore bari kuyirwaniramo n’indaya basambanye ndetse bakanashimangira ko hari igihe babona n’abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 16 bajyanywe kuyisambanyirizwamo.
Bavuga ko bifuza ko iyi nyubako yakoreshwa ibyo yari yarubakiwe cyangwa igasenywa aho gukomeza guteza umutekano muke muri aka gace.
Umugore umwe yagize ati “Kuba barayihashyize ntibayikoreremo biduteye impungenge nyinshi kuko hari n’igihe nka nijoro ujya wumva abakobwa bari kurwaniramo n’abasore cyangwa ubyutse kare ugiye kwihagarika ugasanga insoresore n’inkumi ziyivuyemo zarayemo ziri gusambaniramo.”
Undi muturage yagize ati “Yihishamo amabandi, mbese iriya nzu usanga iteza umutekano muke, bayikuraho kuko ntacyo imaze.”
Bakomeje bavuga ko hari n’abajura bahategera abantu bakabambura ibyabo, baboneraho gusaba ubuyobozi kuyikuraho cyangwa kuyisana igakorerwamo ibyo yubakiwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Ingabire Jean Claude, yavuze ko bagiye kuvugana n’ubuyobozi bwa SOPYRWA yari kujya itunganyiriza ibireti muri iyi nyubako kugira ngo bafate umwanzuro.
Yagize ati “Nibyo icyo kibazo barakimbwiye nari ndi gutegura uko tuvugana n’abayobozi ba SOPYRWA kugira ngo turebe uko twagikemura kuko nanjye icyo kibazo nkimenye vuba ariko mbifite muri iki cyumweru kugira ngo tubivugane.”
Yavuze ko basanze ibivugwa n’abaturage basaba Sopyrwa gusana iyi nyubako igakorerwamo ibyo yubakiwe cyangwa igasenywa aho gukomeza kuba indiri y’ubusambanyi n’urugomo aribyo.