Ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2022, ku wa gatandatu mu mujyi wa Kigali ubwo habaga igitaramo muri BK Arena cyari cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga Tayc hagaragayemo imyambarire idasanzwe ndetse benshi bayigira igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyo myambarire ya bamwe mu bakobwa bitabiriye icyo gitaramo harimo umukobwa wambaye umwenda ubonerana hose maze imbere yambaye ikariso yirabura bituma benshi mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga bamuhagurukira bavuga ko atari imyambarire ikwiye kuaranga umunyarwandakazi.
Muri Werurwe uyu mwaka, ubwo habaga Paris Fashion Week, Rihanna yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Dior yambaye imyambaro y’ibara ry’umukara gusa. Uwo mwambaro wakozwe na Dior, waraboneranaga ku buryo umuntu yabonaga isutiye (bra) ndetse n’ikariso. Igice cy’imbere ku nda cyarabonekaga hamwe n’ahandi hose ku mubiri we.
Imyambarire imeze nk’iyo yagaragaye i Kigali muri BK Arena ubwo habaga igitaramo cya Tayc. Abantu batabimenyereye baratunguwe maze bibaza ku mukobwa wari wambaye atyo.
Amazina ye nyakuri ni Mugabekazi Liliane. Ku mbuga nkoranyambaga azwi nka Lilly Kamy. Ni umukobwa umurika imideli, ndetse akunda kwifashishwa mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye mu gihugu.
Ari mu yitwa Ina million ya Safi Madiba na Harmonize ndetse na Mamacita ya Uncle Austin na Victor Rukotana.
Imyambarire ye yavuzwe cyane kurusha n’uburyo igitaramo cyabereye muri BK Arena cyagenze, bamwe barayinenga, abandi bati mureke abantu baryoherwe n’ubuzima uko bashaka.
Yabwiye ighe.com ko yatunguwe no kubona abantu batangariye imyambarire ye.
Ati “Urumva hariya umuntu aba agiye kuryoherwa, njye nagiye nitabiriye igitaramo bisanzwe nambaye uko mbyumva, natunguwe no kubona amafoto yanjye acicikana ahantu hose.”
Benshi mu bakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ntabwo batunguwe no kubona uko yari yambaye kuko azwiho kurimba imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’umubiri we.
Nubwo benshi bakomeje kumukwena banenga imyambarire ye hari n’abandi bamushigikiye bavuga ko ari uburenganzira bwe bwo kwambara uko abyifuza kandi bitabangamiye buri muntu.
Uyu mukobwa yitabiriye igitaramo ari class,yambaye nkabakire,atitaye kuri Nyirabuheri zabakene ziri kurebeshwa none nabonye mwamwihaye she doesn’t give a faki abana bajye bambara uko bashaka❣ pic.twitter.com/GLUW7YwV5f
— NO-BRAINER🇧🇮🇷🇼 (@kanisekere) July 31, 2022
Shame on This lady 😡 She is almost Naked! And some people are Praising Her! Rwandan Culture is no more in Rwanda ladies 🚮 pic.twitter.com/aTCXSC5CxQ
— Teacher 🏆🎥 Eddie🌍💦🇷🇼 (@MwarimuUshoboy) July 31, 2022