Mutoni Assia uzwi muri Sinema nyarwanda yasabwe anakwa n’umusore w’umudiyasipora utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Maine.
Mu buryo bw’ibanga rikomeye twamenye amakuru avuga ko Umutoni Asia uzwi muri Sinema nyarwanda yasabwe anakwa n’umusore utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Uwizeye Mohammed ku munsi w’ejo tariki 30 Nyakanga 2022.
Uwahaye amakuru the choicelive utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze yatubwiye ko ubukwe bushobora kuzaba mu kwezi k’ukukoza uyu mwaka cyangwa uyu mukobwa yabona ibyangombwa mbere akamusangayo muri Leta ya Maine muri USA ari naho Mohammed atuye.
Mutoni Assia yamenyekanye cyane muri filime ye yitwa Gatarina ndetse no mu zindi nyinshi zitandukanye hano mu Rwanda.