Mu bihe bitandukanye ni kenshi hagiye humvikana abaturage bashinjaga ubuyobozi bw’imirenge batuyemo kubajyana mu bigo binyuzwamo abantu by’igihe gito bizwi nk’ibigo by’inzererezi.
Ibi aba baturage babitangarije TV1 aho yaganiriye n’abatuye mu karere ka Bugesera aho bashinjaga ubuyobozi bw’umurenge ko iyo uvuze ibitagenda neza bagufunga bakakujyana mu bigo by’inzererezi ku maherere nta cyaha wigeze ukora ibintu bo bafata nk’akarengane.
Umwe mu bavuganye na TV1 avuga ko bafunzwe n’umurenge wa Masoro babita inzererezi babajyana mu kigo cy’igororamuco cya Tare kandi ntacyo bakoze bamaramo ukwezi kose
Yagize ati:”Twafunzwe n’umurenge wa Masoro batwita inzererezi tujya muri transit ya Tare ariko ntabwo turi inzererezi nta kintu na kimwe kigaragaza ko twagombaga kujya gufungirwayo ariko twagiyeyo tumaramo ukwezi n’igice”
Abavuganye na TV1 batuye mu mirenge ya Ngeruka na Ruhuha mu karere ka Bugesera magingo aya bakaba batumva ukuntu umuntu w’umugabo ufite umugore n’abana yajyanwa mu kigo cy’inzererezi, bavuga ko mu mirenge yabo utavuze rumwe n’umuyobozi we yisanga yajyanwe muri ibyo bigo kandi nta cyaha yakoze bakanasaba ko uwaba yakoze icyaha yajya akurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Umuturage umwe yari ari kwibaza ibigenderwaho mu gufungira umuntu mu kigo cy’inzererezi mu gihe abandi nabo bahamya ko nta mugabo wiyubashye wo kujyanwa mu kigo cy’inzererezi ngo ni uko yabajije ibitagenda neza mu murenge atuyemo.
Undi nawe ati: Baramujyana pe, umuturage utavuze rumwe na mudugudu baramujyana pe baramujyana mu nzererezi”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco Mufuruke Fred avuga ko abakora ibyo baba banyuranije n’iteka rya minisitiri rigena abagomba kunyuzwa muri ibyo bigo by’igihe gito ko bagomba kubibazwa. Ati: Ababikora binyuranije n’iteka ntabwo biba aribyo baba bica amategeko kandi bakwiriye kubibazwa”
Aba baturage bavuga ko hari ubwo umuyobozi akujyanayo ashaka ku kwihimuraho gusa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igororamuco mu Rwanda gitangaza ko abajyanwa mu bigo by’inzererezi ari abagaragaza imyitwaarire ibangamiye abaturage irimo isobanurwa n’iteka rya minisitiri nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’akajagari, ibikorwa by’uburaya n’ibikorwa by’ubuzererezi.