Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ni bwo mu mujyi wa Kigali muri BK Arena habereye igitaramo mbaturamugabo kidasanzwe cyatumiwemo umuhanzi w’Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa, Julien Bouadjie uzwi nka Tayc [ Tey-K].
Ni igitaramo cyatangiye gikerewe ugereranije n’igihe cyari giteganijwe ko gitangira aho cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko cyikaza gutangira mu ma saa satatu gusa ntibyabujije benshi mu baguze amatike yabo gutegereza bakaza kwishima.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’urubyiruko rw’inshi dore ko n’abanyeshuri bari mu biruhuko aho hari benshi banazanye udushya yaba mu myambarire ndetse no mu mibyinire yabo nubwo hari benshi bakomeje kugaragaza ko ntaho urubyiruko ruri kwerekeza kubera imyambaro basigaye bajyana mu ruhame.
Bamwe mu bakobwa bagaragaye bambaye imyenda idasanzwe igaragaza bimwe mu bice by’ibanga byabo dore ko hari nuwaje yambaye umwenda w’imbere.