Nyuma y’igihe kinini abanyarwanda bategereje ubukwe bw’umuhanzi The Ben, umukunzi we Uwicyeza Pamella yahishuye ko ubukwe buri hafi.
Mu kiganiro Uwucyeza Pamella yagiranye n’abakunzi be binyuze ku rubuga rwa Instagram, muri m “mbaza nkusuhuze”. Uwicyeza Pamella yabajijwe ibibazo byinshi n’abamukurikira harimo n’ibyerekeye ku buzima bwe.
Mu byo bamubajije harimo n’igihe yahuye n’umukunzi we The Ben n’igihe bazakorera ubukwe. Nyuma y’igihe kinini abanyarwanda bategereje ubukwe bw’umuhanzi The Ben, umukunzi we Uwicyeza Pamella yahishuye ko ubukwe buri hafi.
Mu kiganiro Uwucyeza Pamella yagiranye n’abakunzi be binyuze ku rubuga rwa Instagram, muri m “mbaza nkusuhuze”. Uwicyeza Pamella yabajijwe ibibazo byinshi n’abamukurikira harimo n’ibyerekeye ku buzima bwe.
Mu byo bamubajije harimo n’igihe yahuye n’umukunzi we The Ben n’igihe bazakorera ubukwe. Mu bibazo Pamella yabajijwe, harimo n’ikigira kiti “Ni ryari uzarongorwa, umugabo ninde?”
Uwicyeza Pamella yasubije adategwa ati: “Vuba kandi umugabo ni The Ben”. Pamella kandi yabajijwe igihe yahuye na The Ben bwa mbere asubiza ko ari mu gihugu cya Kenya.
Umukunzi we ati “Nihe wahuriye na The Ben?” Uwicyeza Pamella yasubije ati “Bwa mbere twahuriye muri Kenya. Pamella kandi yakomeje abazwa ibibazo byerekeranye na The Ben.