Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashizeho minisiteri nshya anayiha abayobozi ndetse anahindura minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta.
Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.
Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.
Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.
Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Eric Rwigamba wagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya leta, afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi.
Ministeri yahawe ishinzwe ishoramari rya leta rigamije inyungu. Mu nshingano z’ayo harimo kwerekana aho leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya leta rikwiye kwegurirwa abikorera.
Rwigamba yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin. Yanabaye Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Access to Finance Rwanda. Ni inshingano yari afite mu 2012.
Mbere yaho hagati ya 2008 na 2011 yabaye Umuyobozi Mukuru wa GroFiN Rwanda. Hagati ya 2001 na 2005 yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri Ecobank Rwanda. Yanakoze muri Ernest & Young Uganda ashinzwe ubugenzuzi.
Abarizwa mu nama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere ndetse ari no mu Nama y’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority.
Rwigamba afite Impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University) mu bijyanye n’imari. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Dr Ildephonse Musafiri yari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida. Ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije anaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.
Ubushakashatsi akora bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.
Dr Musafiri afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage. Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Dr Yvonne Umulisa yari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi (CBE).
Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Jönköping muri Suède. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Académie Louvain mu Bubiligi. Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda mu by’ubukungu.