Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ikomeje gusaba intwaro zirimo iziremereye zirasa kure na kajugujugu z’intambara kugira ngo ibashe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho kuyirusha imbaraga.
Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye by’umwihariko ku mutekano wo ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 cyatangaje ko MONUSCO iri gusaba inkunga y’inyongera mu bihugu bisanzwe bitanga umusanzu muri ubu butumwa.
Cyatanze urugero rw’uko muri uku kwezi, Komanda w’ingabo ziri muri MONUSCO, General Marcos De Sa Affonso da Costa, yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, ahura n’umugaba w’ingabo zaho, General Rudzani Maphwanya.
Nyuma yo guhura kwa Gen. da Costa na Maphwanya, ngo Afurika y’Epfo ishobora kongera umusanzu wayo muri MONUSCO, igatanga by’umwihariko zimwe mu ntwaro ziremereye zikenewe mu kurwanya M23.
Kenya nk’igihugu cyaharaniye ko Leta ya RDC ijya mu mishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro, kibicishije mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, na yo ishobora kongera inkunga ishyira muri MONUSCO.
MONUSCO kandi biravugwa ko iri gushaka zimwe muri kajugujugu zifashishwa n’ingabo z’u Bufaransa muri operasiyo Barkhane yo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel, gusa ngo biragoye ko yazibona mu gihe cya vuba.
Iki kinyamakuru kivuga ko i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MONUSCO yagiriwe inama yo kwiyambaza Angola nka kimwe mu bihugu byo mu karere bifite igisirikare gikomeye kandi cyihagije ku ntwaro.
Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri RDC, Bintou Keita, aherutse kumenyesha akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ko M23 igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gisanzwe, agateguza ko iyi misiyo ishobora kuzakenera ubushobozi bw’inyongera kugira ngo ibashe guhangana n’uyu mutwe.