Ubuyobozi bwa East Gold yateguye igitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyatumiwemo umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben bwamaze ko hari zimwe mu mpinduka zabaye kuri iki gitaramo.
Zimwe muri izo mpinduka ni uko aho cyari giteganijwe kubera hahinduwe ndetse n’itike y’ibihumbi magana atanu igakurwaho hagashyirwaho indi.
Iki gitaramo cyari giteganijwe kubera kuri Canal Olympia ku irebero ariko cyashizwe muri BK Arena. Amakuru ahari ni uko ku mpamvu zitunguranye zitatangajwe, abari gutegura igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration bamaze kucyimurira muri BK Arena.
Uretse kwimura aho iki gitaramo kizabera, nta byinshi byahindutse ku matike yo kucyinjiramo, yewe nta n’icyahindutse ku bahanzi bazaririmbamo. Indi mpinduka yabayeho ni uko ameza yagurishwaga ibihumbi 500 Frw yakuweho, hashyirwaho itike y’ibihumbi 200 Frw.
Rwigema Gédéon uhagarariye East Gold yateguye iki gitaramo, yahamije ko ari impinduka zatunguranye ariko bagombaga kwakira. Uyu mugabo yavuze ko abaguze amatike nta na kimwe cyahindutse kuko n’ibiciro byayo nta kinini cyahindutseho.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi bitanu (5000) Frw ku bazaba baguze amatike mbere.
Abazagurira amatike ku muryango, abanyeshuri bazayagura ibihumbi 10 Frw, mu gihe ayaguraga ibihumbi 10 Frw azashyirwa kuri 15 Frw, ay’ibihumbi 20 Frw akagurwa ibihumbi 30 Frw, naho itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.
Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kikazaririmbamo abahanzi nka Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko bagezweho mu muziki na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.
Iki gitaramo cyitezweho kuzuza BK Arena ijyamo abantu ibihumbi 10, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino.
Iki gitaramo kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho, DJ Higa na DJ Rusam. The Ben ategerejwe i Kigali nyuma yo gutaramira muri Suède, aho afite igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022.