Mu mudugudu wa Kananira , Akagari ka Muhe mu murenge wa Bigogwe, haravugwa urugomo rwo gukumira no gukomeretsa uwitwa Iradukunda bikamuviramo urupfu.
Ni ibyaha byakozwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Nyakanga 2022, ku isaha ya Saa mbiri n’igice za mu gitondo (8h30), ubwo uwitwa IRADUKUNDA Vincent w’imyaka 16 mwene Munyawera Pierre na Nyiransabimana batuye mu mudugudu wa Bikingi, akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe, akarere ka Nyabihu , yarari kwahira, ubwatsi bw’inka mu bisigara noneho akaza guterwa icyuma mu mutima agahita apfa.
Amakuru dukesha abaturage ngo nuko uwamuteye icyuma ari uwitwa Byukusenge David w’imyaka 23 mwene Mandugu Jean Baptiste na Nyiraguhirwa Yvonne , batuye mu mudugudu wa Ngangare, Akagari ka Rega na none mu murenge wa Bigogwe.
Nkuko umwe mu baturage, akaba n’umukuru w’umudugudu wa Kagano witwa Gasominari yakomeje abitangariza Bwiza.com yagize ati “Nyuma y’urupfu rwa IRADUKUNDA Vincent, uwamwishe Byukusenge David yahungiye mu mudugudu wanjye wa Kagano , mu nzu ya Munyaneza J.Baptiste, abaturage benshi barimo insoresore zavuye muri Kijote, bahita baza kwica urugi rwo kwa Munyaneza, bamusanga mu nzu, batangira kumuhondagura , bigera n’aho akomereka bikomeye mu mutwe ariko hagati aho inzego z’umutekano (Polisi n’Ingabo ndetse na RIB) zahise zihagera kuko twari twazitabaje.”
Gasominari yakomeje agira ati ” Izo nzego zikihagera, bamwe muri bo bahise batoroka ariko uwakomerekejwe n’uwishwe bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Bigogwe kugira ngo uwakomeretse avurwe.
Hari abakwibaza ngo ese bapfuye iki?
Nkuko Gasominari yabibwiye Bwiza dukesha iyi nkuru, ngo nyakwigendera yataye Radio noneho abandi barimo Byukusenge barayitoragura, bakajya bamusaba ububonamaso(Ibyo bamwe bita ubumenamaso), ariko ntibabuhabwa , bityo biba ngombwa ko ayibaka noneho Byukusenge David akoresheje agahoro yasongoye yari afite agatera mu gihumbi( mu gituza cya nyakwigendera IRADUKUNDA Vincent) arapfa; ari nabwo abandi bahise bajya gutabaza.
Undi muturage waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati: “Iradukunda akimara gupfa, Byukusenge David yahise yirukira mu nzu ajya kwihisha, ariko natwe twahise dutabaza Polisi. Noneho abapolisi bakihagera basanze abaturage birunze mu nzu aho Byukusenge yihishe maze babamwamururaho ariko bamukibise bikomeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yemeje amakuru y’urupfu rwa Iradukunda Vincent kandi ko bikekwa ko yishwe n’ umushumba mugenzi we witwa Byukusenge David.
Ati: “Ni byo koko umushumba witwa Iradukunda yapfuye, yishwe na mugenzi we witwa Byukusenge David . Abaturage badutabaje mu gihe tutarahagera n’inzego z’umutekano zitarahagera, abaturage basanze Byukusenge aho yari yihishe mu nzu bamutera ibyuma ku buryo twasanze ameze nabi. Ubu yoherejwe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.”
Gitifu Muhirwa yaboneyeho gusaba aborozi gukomeza kugira abashumba bafite ubumuntu ngo kuko iyo umunyarwanda umwe apfuye igihugu kiba gihombye. Yanasabye abaturage kutihorera, ahubwo bakajya bagana inzego zibifitiye ububasha”.
Mu gukomeza gushakisha ababigizemo uruhare nkuko amakuru abivuga , ngo kugeza ubu dukora, iyi nkuru ngo hamaze gufatwa abagera kuri batanu (5) aribo Rukara w’imyaka 30, Iyakaremye Gilbert w’imyaka 17, Bizimana Bisubizo w’imyaka 17 , Nsabimana Rukundo w’imyaka 15 na Imanirumva Samuel w’imyaka 15 kandi aba bose ngo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda mu gihe abandi bagishakishwa.
Byukusenge David wakomerekejwe ari mu bitaro bikuru bya Ruhengeri aho ari gukurikiranwa n’abaganga mu gihe umurambo wa nyakwigendera IRADUKUNDA David uri mu burubukiro bw’ikigo nderabuzima cya Bigogwe.
Icyo amategeko ateganya
Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 121, agace kayo ka 5 igira iti” Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”