Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yatangiye kotswa igitutu, nyuma y’uko umwe mu bagore bo mu gihugu cye amushinje ku mugaragaro kumusambanya ku ngufu atarageza ku myaka y’ubukure.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo umugore witwa Susan Mutami yifashishije urubuga rwa Twitter, ashinja Mnangagwa kumusambanya ubwo yari akiri umwana.
Mutami uri mu bagore bazwi muri Zimbabwe kuko asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse akanaba impirimbanyi, yashyize ibirego kuri Perezida Mnangagwa ubwo yakoraga quote ku butumwa yari yanditse kuri Twitter agaragaza ko abagize inteko ishinga amategeko nshya ya Zimbabwe baheruka gutorwa ari igihamya cy’umurava w’abatuye iki gihugu mu rugendo rwa Demukarasi n’iterambere.
Mutami yagize ati: “Uyu mugabo yamfashe ku ngufu nkiri umwana, bityo ejo nzakora Space [kuri Twitter] aho nzabwira buri wese ibyo wakoze.”
Yunzemo ko azabwira abantu ibyo Perezida Mnangagwa ibyo yakoreye umukobwa ukiri muto wigaga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kwekwe nyuma waje gupfa, bikaba ngombwa ko Perezida wa Zimbabwe yishyura ibyakenewe byose mu kumushyingura.
Muri Space yo kuri Twitter uyu mugore yakiriye ku munsi w’ejo, yashyize hanze amabanga yose yo mu gitanda ye na Perezida Mnangagwa.
Mu bundi butumwa uyu mugore yanditse kuri Twitter ye, yavuze ko muri 2010 Perezida Mnangagwa ubwo yari akiri umusirikare yisiramuje, bahurira mu biro bye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo akamusaba kurigata igitsina cye.
Yavuze ko ari ibintu yumvise bimugoye cyane, gusa ahitamo kubikora kuko nta yandi mahitamo yari afite. Susan yavuze ko kuri ubu nta bwoba afite bwo kuba yakwicwa na Perezida Mnangagwa kubera kumushyira hanze, kuko ngo n’ubundi yamwiciye ubuzima ku myaka 15 y’amavuko.